RFL
Kigali

The Ben yitabaje abarimo Ruti Joel, Kiiz na Khalfan Govinda mu mashusho y'indirimbo ‘Plenty’

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/10/2024 17:42
0


Nyuma y’icyumweru kimwe ashyize ahagaragara amashusho yayo akozwe mu buryo bw’amagambo [Lyrics Video], The Ben yasohoye amashusho nyayo y’indirimbo ‘Plenty’ yiyambajemo amazina akomeye mu muziki Nyarwanda.



Indirimbo 'Plenty' y'umuhanzi The Ben yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, yagaragayemo amasura ya bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo Ruti Joel, Khalfan Govinda n'abandi. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Prince Kiiz wanayigaragayemo, yandikwa na Niyo Bosco afatanije na The Ben.

Ni indirimbo kandi yagaragayemo ababyinnyi bakomeye barimo Titi Brown, Divine Uwa n'abandi. 

Mu masaha atatu gusa imaze igeze hanze, 'Plenty' y'iminota itatu n'amasegonda mirongo ine imaze kurebwa n'abantu basaga 59,000 ku rubuga rwa YouTube.

The Ben ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe muri Mutarama 2025 byitezwe ko azakora igitaramo cyo kumurika Album kizabera muri BK Arena.

Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye bwite hanze mu Kuboza 2023.

Muri uyu mwaka wa 2024 yatanze umusanzu mu ndirimbo zirimo ‘Sikosa’ ya Kevin Kade bahuriyemo na Element Eleeeh.

Yakoranye kandi indirimbo na Bensol wo muri Kenya yitwa ‘Uno’.



The Ben yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Umuhanzi Ruti Joel ni umwe mu bagaragara muri iyi ndirimbo


Prince Kiiz wagize uruhare mu ikorwa ry'ndirimbo Plenty na we ayigaragaramo

Umuhanzi Khalfan Govinda uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'I Can Fly' na we agaragara mu ndirimbo nshya ya The Ben

">Reba hanze amashusho y'indirimbo 'Plenty' ya The Ben

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND